Igikomangoma cy’ubwongereza cyanduye Coronavirus.

  • by

Igikomangoma Charles cya Wales mu bwami bw’u Bwongereza, yasanzwemo icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus.

Charles ni umuhungu mukuru w’umwamikazi w’u Bwongereza, Elisabeth II ndetse ni na we uzima ingoma mu gihe Elisabeth yaba atanze. Ni we ukunze guhagararira umwamikazi mu bikorwa bitandukanye ndetse agakurikirana iby’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth.

Umuvugizi w’ibwami i Londres, yatangaje ko igikomangoma Charles w’imyaka 71, arimo kugaragaza ibimenyetso byoroshye kandi ubuzima bwe bumeze neza.

Umugore we Camilla, w’imyaka 72 yapimwe ariko ntiyasanganwa iki cyorezo. Kuri ubu igikomangoma Charles n’umugore we bishyize mu kato i Balmoral.

Itangazo ryasohowe n’ubwami rivuga ko ‘bidashoboka kumenya aho igikomangoma Charles cyakuye Coronavirus, bitewe n’ibikorwa byinshi bihuza abantu yitabiriye mu byumweru bishize’.

Igikomangoma Charles yasanzwemo Coronavirus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *