Dore impamvu nyamukuru yatumye Coronavirus yibasira ubutaliyani

  • by

U Butaliyani ni cyo gihugu kimaze gushegeshwa n’icyorezo cya COVID-19, giterwa na Coronavirus, kurenza ibindi byose yagezemo ku Isi, aho kuri uyu wa Kane habarurwaga abagera ku 7503 yari imaze kwica n’abandi 74386 bayanduye.

Muri iki gihugu COVID-19, yarihuse cyane kuko ku wa 15 Gashyantare 2020, ari bwo habonetse abantu batatu ba mbere bayanduye. Nyuma y’iminsi 10, bari bamaze kwikuba inshuro zirenga ijana bageze kuri 323.

Imibare yakomeje kuzamuka kuko Gashyantare yarangiye abagera ku 1128 baranduye. Muri Werurwe abanduye bariyongereye bikabije kuko nka tariki 11 Werurwe bari 12462, nyuma y’iminsi 10 ni ukuvuga tariki 21 Werurwe bageze ku bantu 53 578, biyongeraho abarenga 10 000 mu minsi ibiri gusa [tariki 22-23 Werurwe].

Abicwa na COVID-19 muri iki gihugu na bo bakomeje kwiyongera ubutitsa kuko umuntu wa mbere yapfuye ku wa 21 Gashyantare nyuma y’iminsi itandatu ihageze.

Gashyantare yasize 29 bamaze gupfa ariko bigeze muri Werurwe birakara cyane kuko kuva tariki 8 Werurwe hari hamaze gupfa 366, nyuma y’iminsi 10 yakurikiyeho bagera ku 2 978. Tariki 19 Werurwe, hari hamaze gupfa abantu 3405 naho kuwa 23 Werurwe bagera ku 6077.

Muri iyi minsi niho harimo uwanditse amateka yo gupfaho abantu benshi bishwe na COVID-19 kuva yakwaduka, aho abagera ku 793 bapfuye ku wa 21 Werurwe. Nubwo bimeze gutya ariko, abagera ku 7432 baravuwe barakira.

Kuki u Butaliyani bwashegeshwe cyane?

Umunyarwanda uba mu Butaliyani, Banamwana Francine, yavuze ko ubwo imibare y’abanduye n’abicwa na COVID-19, yari ikomeje kugenda izamuka, tariki 9 Werurwe, inama y’abaminisitiri yashyizeho itegeko ryo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Hafunzwe amashuri n’ahantu hose hacururizwa ibintu bitari iby’ibanze mu buzima cyangwa se hateranira abantu benshi.

Banamwana ati “Nyuma yo gufata izi ngamba, abaturage bamwe ntabwo bumvise uburemere bw’iki cyorezo ndetse bamwe ntabwo bazubahirije.”

Ibi byagize uruhare mu gutuma imibare ikomeza kwiyongera cyane, ku buryo ubwo hari hizewe ko abanduye n’abitaba Imana bagabanuka ahubwo bagiye biyongera ku buryo bukabije cyane.

Ku itariki ya 19 Werurwe 2020 nibwo abari bamaze kwitaba Imana barengaga abantu 3400 naho ku munsi wakurikiyeho barengaga abantu 4000. Hagati ya tariki 20 na 21 Werurwe, hapfuye abantu benshi cyane bageze kuri 793 bituma guverinoma yongera gufata izindi ngamba zo gufunga inganda zose ndetse n’ibindi bigo bikora ibintu bitari iby’ibanze byari bigifunguye kugeza uwo munsi.

Abasesenguzi bagaragaza ko uretse abaturage bajenjetse mu kubahiriza ingamba z’ubuyobozi, u Butaliyani bwanibasiwe cyane na Coronavirus, kubera kwibanda cyane mu gupima gusa abantu bagaragaje ibimenyetso bikomeye nabwo mu duce hari abakekwa cyane.

Ibi byatumye habaho kwibeshya cyane ku makuru y’abanduye ndetse birabongera kuko ‘bashingiraga ku barembye gusa ntihitabwe ku kureba abanduye’.

Coronavirus ishobora kumara iminsi 14 mbere y’uko uwanduye agaragaza ibimenyetso, muri icyo gihe gicamo hagati yo kwandura no kugaragaza ibimenyetso, uyifite ashobora na we kwanduza abandi. Mu Butaliyani iki nicyo cyabayeho cyane.

Ku wa 15 Werurwe, iki gihugu cyari kimaze gupima abagera ku 125 000, ni mu gihe nka Koreya y’Epfo, yari imaze gupima 340 000, barimo aberekana ibimenyetso bike n’abatabigaragaza na busa. Ubu buryo bwo kudapima uwagaragaje ibimenyetso bikomeye gusa, byatumye Koreya y’Epfo, igira abanduye 9000 ariko impfu ziba ku rugero rwa 0.6%.

Nubwo Coronavirus ishobora kwandura abantu bose b’imyaka yose, abakuze badafite ubudahangarwa bw’umubiri bwinshi, bigaragara ko ari bo bazahazwa cyane n’iki cyorezo. Iyi ikaba ari indi mpamvu y’ukwiyongera kwacyo mu Butaliyani.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima, kivuga ko mu Butaliyani, abagera kuri 85.6% by’abapfuye ni abarengeje imyaka 70. Abagera kuri 23% by’Abataliyani barengeje imyaka 65, nicyo gihugu gifite abaturage benshi bakuze nyuma y’u Buyapani.

Indi mpamvu yatumye mu Butaliyani icyorezo cya Coronavirus, kihibasira ni urwego rw’ubuzima rw’iki gihugu, ndetse no kuba abakuze bataba ukwabo bityo bakwandura byoroshye bakanduza n’abakiri bato. Hari abavuga ko gushyira mu kato abantu bakuze byari kuba byarakozwe mbere.

Uko bihagaze mu Butaliyani

Abanyarwanda baba mu Butaliyani, babwiye IGIHE ko kugeza ubu ingamba zashyizweho zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, zigikomeje kandi n’inzego z’umutekano zabihagurukiye.

Banamwana ati “Kuri ubu, ahantu twemerewe kujya ni uguhaha ibiribwa, kwivuza, kujugunya imyanda, gukora (ku bantu bakora akazi kajyanye na serivisi z’ibanze zigifunguye) n’ibindi bidatuma urenga agace utuyemo.”

Akomeza avuga ko aho hose umuntu ahajya ari uko koko ari ngombwa, kandi afite urwandiko yanditseho aho ava n’aho ari kwerekeza, ku buryo abapolisi baramutse bamuhagaritse mu muhanda yakwerekana impamvu yatumye arenga ku mabwiriza batanze.

Mugenzi we Kayiganwa Charlotte, ukora kwa muganga, avuga ko mu Butaliyani hafashwe ingamba z’uko abantu benshi batagomba kuba bari kumwe, hafungwa ibikorwa byinshi cyane.

Ati “Abantu ntabwo barimo kujya ku kazi, abantu benshi barakorera mu rugo, abanyeshuri ntibiga bamaze igihe batiga, bigira mu rugo, babikomeyemo cyane umuntu uwo ari we wese babona mu muhanda ndetse banamuca amande kugira ngo bubahirize ibi bintu”.

Kayiganwa avuga ko ejo nijoro babwiwe ko abantu bandura batangiye kugabanuka, bikaba bivuze ko abantu batangiye kubahiriza kuguma mu nzu.

Isomo n’ubutumwa ku Banyarwanda

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko abantu 50 bamaze kwandura icyorezo cya COVID-19, mu Rwanda.

Mu mpera z’icyumweru gishize Guverinoma y’u Rwanda, yafashe ingamba zirimo ko ‘Gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe, keretse abajya gutanga no gushaka serivisi z’ingenzi harimo kwivuza, guhaha, serivizi za banki n’izindi’.

Banamwana ashimangira ko iki cyorezo gikomeye cyane kandi kukirwanya ntibyoroshye kuko kugeza ubu nta muti uraboneka ngo ushyirwe hanze, agasaba urubyiruko kumva ko ingamba zafashwe zibareba.

Ati “Hari benshi, cyane cyane urubyiruko, bakidegembya mu muhanda barenga ku mabwiriza bahawe kuko nta bimenyetso baragaragaza kandi wenda baranduye, bigatuma banduza abandi batabizi.”

Avuga ko kugira ngo COVID-19 ihagarare, bisaba imbaraga za buri wese, abaturage bakaguma mu ngo bakanubahiriza izindi ngamba zirimo kwirinda gukorakoranaho, kwegerana cyane, guhoberana kuko ari bimwe mu byakozeho Abataliyani.

Kayiganwa Charlotte, abwira Abanyarwanda ko COVID-19 ikwirakwira cyane kandi vuba, akabasaba kwirinda, bakubahiriza amabwiriza y’ubuyobozi kuko ari yo azatuma batsinda iki cyorezo.

Ati “Nshaka kugira ngo Abanyarwanda bumve ko iyi ndwara ikomeye, bumve ko ingamba leta yafashe, bose bagume mu rugo, bumvire amategeko, ntibasohoke, iyi ndwara ifata vuba cyane.”

“Mwirinde kuba muri agatsiko, nimukore amasuku, mukarabe intoki nk’uko babibasabye, kuko iyi ndwara ituruka mu ntoki, ituruka mu buhumekero, urumva ko abantu bose, nta n’umwe uvuyemo bayirwara…ubuzima ni ubwacu turebe ukuntu tubufata muri iki gihe cy’icyorezo.”

Niyonzima Justin na we uba mu Butaliyani, yakebuye abafata gahunda zo kwirinda leta yashyizeho nk’ibyoroshye cyangwa imikino.

Ati “Mureke guha leta yacu umutwaro, leta irimo kubashyiriraho ingamba nziza zo kugira ngo twirinde, mureke kugora leta ntabwo ari Minisitiri uzaza iwawe, uzahora akwigisha, nawe fata umwanzuro wumve ko icyorezo cyagwiriye Isi.”

Niyonzima avuga ko ‘Umuntu utari bukurikize gahunda leta yashyizeho ngo idufashe araba ari umwanzi w’igihugu, mumfashe tumurwanye. Ndabizi ko twabishobora mumfashe tukirwanye.’

Imibare yerekana ko kugeza ubu abarenga 22334 bamaze kwicwa na COVID-19, ku Isi yose. Abagera ku 121214 muri 500 542, bayanduye baravuwe barakira.

Abaganga na bo batangiye kugerwaho n’ingaruka za COVID-19 ndetse hari abamaze kwitaba Imana

Imihanda myinshi nta bantu bayigeramo kuko hashyizweho itegeko ryo kutava mu rugo

U Butaliyani ni cyo gihugu kimaze gushegeshwa n’icyorezo cya COVID-19, giterwa na Coronavirus, kurenza ibindi byose yagezemo ku Isi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *