Amerika yatangiye gusaba ubufasha kubera Coronavirus imaze kwica abarenga 1032

  • by

Dr Anthony Fauci uyobora ikigo gishinzwe kurwanya ibyorezo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaburiye Abanyamerika ko icyorezo cya Coronavirus gishobora kubugariza mu gihe kiri imbere, hagendewe ku buryo gikomeje gukaza umurego.

Imibare iragaragaza ko Abanyamerika 1032 bamaze gupfa kubera Coronavirus, mu gihe ku wa Gatatu gusa hapfuye 252.

Dr Anthony Fauci ubwo yari mu biro by’umukuru w’igihugu, White House, yavuze ko Abanyamerika bagomba kwitegura ibihe bikomeye bagiye guhura nabyo.

Dr Anthony Fauci avuze ibi mu gihe Perezida Donald Trump we yavuze ko yifuza ko bitarenze kuri pasika, akato kaba kavanweho ku buryo abaturage bose basubira mu mirimo, ariko abahanga mu by’ubuzima bakavuga ko ibi bishobora guteza akaga igihugu.

Dr Fauci yavuze ko “Mu gihe ibi byaba bikozwe abantu bagasubira mu kazi, abanyamerika barenga ibihumbi 450 bashobora kwicwa n’iki cyorezo.”

Kugeza ubu imibare igaragaza ko abanyamerika barenga ibihumbi 68 bamaze kwandura, muri New York honyine hafite abantu ibihumbi 33, naho 366 nibo bamaze kuhapfira.

Perezida Donald Trump yahisemo guhamagara mugenzi we wa Korea y’Epfo, Moon Jae-in, asaba ubufasha bw’ibikoresho byo gupima iki cyorezo.

Mu gihe kingana n’iminota 23, Trump ngo yasabye Moon Jae-in ko yamuha ubu bufasha mu buryo bwihutirwa kubera uburyo igihugu cye cyugarijwe.

Kugeza ubu hari amakuru avuga ko Korea y’Epfo yaba yemeye kugurisha Amerika ibipimisho ibihumbi 20 ku madorali ya Amerika arenga miliyoni imwe.

Ibiro by’umukuru w’igihugu muri Korea y’Epfo, The Blue House, byatangaje ko Perezida Moon yavuze ko yiteguye gufasha Amerika mu buryo bushoboka, ariko bigakorwa mu buryo bitabangamira igihugu cye gishimwa uko kirimo kurwanya Coronavirus.

Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko Perezida Trump ubwo yahamagaraga mugenzi we, yavugaga byumvikana ko acishije make, ndetse abwira mugenzi we ati “Korea irimo gukora neza.”

Trump asabye ubu bufasha mu gihe hari hashize iminsi ibihugu byombi bitumvikana, nyuma y’aho Trump avugiye ko Korea ari ubutegetsi bubeshejweho n’ingabo z’Abanyamerika zihakambitse, mu gihe ntacyo Korea izifasha.

Perezida Trump kandi yakunze kumvikana avuga ko igihugu cye gifite ubushobozi buhagije bwo guhangana n’iki cyorezo ndetse n’abaganga b’abahanga, ariko ibi ntacyo birimo kugabanya mu guhangana n’icyorezo, dore ko yari yaremeye amanyamerika ko ibikoresho bihagije bipima Coronavirus mu byumweru bibiri bizaba byabonetse none ubu hakaba hashize ukwezi bitaraboneka. Ibi bikaba bituma umuntu yakwibaza ati niba ibihugu bikize Coronavirus ikomeje kubishegesha cyane bikageza n’aho bisaba inkunga, niramuka igeze mu bihugu bisanzwe bikennye bizagenda gute.

Coronavirus imaze kwandurwa n’abarenga ibihumbi 473 ku Isi, mu gihe abarenga ibihumbi 23 aribo bamaze gupfa.

Trump yasabye Korea y’Epfo ubufasha mu kurwanya Coronavirus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *