Dore imikorere y’urubuga rwa Internet ruhuriraho abasore n’inkumi bashaka gukundana.

Muri Kigali hadutse urubuga rwa Internet rwitwa www.imbere.com ruri kubica bigacika ruhuza abantu badafite abakunzi maze bakikundanira. Nyuma y’uko gahunda ya #Gumamurugo ikomeje ku banyeshuri ndetse ibirori n’ahantu hahurira abantu benshi bikaba bigifunze kandi ari ho abasore bajyaga bahurira n’inkumi bakabona uko bazitereta, abari bafite ikibazo cyo guteretana ubu cyakemutse. Muri Kigali haje urubuga rushya rwa internet ruri guhuza umuntu wese wifuza umukunzi, rukamuhuza n’umukunzi uhuye n’ibyifuzo bye.

Ikintu gikomeje gushitura abantu benshi kuri uru rubuga rwa www.imbere.com n’uko huzuyeho abakobwa bakuze bigaragara ko bafite amafaranga ariko bakaba bageze mu myaka yo kugumirwa. Ikindi kiri gushitura cyane abasore ni abagore beza cyane buzuyeho bigaragara ko bakize bafite amafaranga ariko bakaba barapfakaye bakiri bato cyangwa se baratandukanye n’abagabo babo. Umubare w’abantu benshi bamaze kwiyandikisha kuri urwo rubuga wiganjemo abasore b’abanyarwanda batuye i Burayi na Amerika bari barabuze abageni b’abanyarwandakazi, kuri urwo rubuga akaba ariho bari guhurira n’abanyarwandakazi beza bagatangira gukundana.

Uko bikorwa iyo ukimara kwinjira kuri urwo rubuga www.imbere.com ujya ahantu handitse REGISTRATION ugashyiramo amazina yawe na email yawe ndetse na password uzajya ukoresha. Maze ukiyandikisha mu bashaka umukunzi. Ibyo iyo ubirangije uhita ujya ahanditse UMUKUNZI maze ukandikamo ibyo umuntu wifuza ko mukundana agomba kuba yujuje uhita utangira kubona amafoto y’abantu bose babyujuje no kureba amafoto y’abandi bashaka umukunzi, kureba number za telephone zabo, no kureba ibyo uwo bashaka agomba kuba yujuje.

Amakuru dukesha umwe mu bamaze kwiyandikisha kuri uru rubuga www.imbere.com yatubwiye ko uru rubuga rufite umwihariko, kuko iyo umaze kwandika ibyo umukunzi wawe agomba kuba yujuje uhita ubona ababyujuje maze ugahitamo uwo ushaka. Yakomeje atubwira ko iyo umaze guhitamo uwo mukundana kuri urwo rubuga hariho ikoranabuhanga rihambaye rifasha abarukoresha kuganira imbonankubone barebarebana (Webcam) mu ibanga rikomeye kuburyo mubasha kuganira ukareba uko asa ukareba aho atuye. Uwo musore twaganiriye yatubwiye ko kuri urwo rubuga hariho abagore benshi bafite amafaranga ariko badafite abagabo ngo kuburyo iyo muganiye murebana, akwereka inzu abamo, akakwereka abana be, akakwereka icyumba araramo, akaba yanakwereka yambaye ubusa ari kwiyuhagira, ibi akaba aribyo bikomeje gushitura abasore benshi bigatuma bitabira urwo rubuga.

Dore amafoto y’abakobwa bagaragara kuri urwo rubuga bari gushakisha abasore bakundana.

Uru rubuga rukaba rugiye kuba igisubizo ku banyarwanda batuye hanze bajyaga bifuza gushaka abanyarwandakazi ariko bakababura, abandi babyungukiyemo ni abakobwa bajyaga bifuza gushakwa n’abanyamahanga. Uru rubuga www.imbere.com ruri kubibafashamo kuko ruguhuza n’umuntu aho yaba ari hose ku isi mukabasha kuganira mugakundana. Uru rubuga rukoze nk’izindi mbuga nkoranyambaga tujya tubona gusa aho bitandukaniye n’uko kuri uru rubuga abantu bose usangaho baba bifuza umukunzi kandi baba biteguye guhura n’umuntu wabasaba urukundo bagakundana.

2 thoughts on “Dore imikorere y’urubuga rwa Internet ruhuriraho abasore n’inkumi bashaka gukundana.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *