Urubuga rwa Internet ruhuza abifuza gukundana ruri guca ibintu muri Kigali.

Nyuma y’uko gahunda ya #Gumamurugo ikomeje ku banyeshuri ndetse n’ibirori n’ahantu hahurira abantu benshi bikaba bigifunze kandi ari ho abasore bajyaga bahurira n’inkumi bakabona uko bazitereta, abari bafite ikibazo cyo guteretana ubu cyakemutse. Muri Kigali haje urubuga rushya rwa internet ruri guhuza umuntu wese wifuza umukunzi, rukamuhuza n’umukunzi uhuye n’ibyifuzo bye.

Ikintu gikomeje gushitura abantu benshi kuri uru rubuga rwitwa www.imbere.com n’uko huzuyeho abakobwa bakuze bigaragara ko bafite amafaranga ariko bakaba bageze mu myaka yo kugumirwa. Ikindi kiri gushitura cyane abasore ni abagore beza cyane buzuyeho bigaragara ko bakize bafite amafaranga ariko bakaba barapfakaye bakiri bato cyangwa se baratandukanye n’abagabo babo.

Uru rubuga rukaba rugiye kuba igisubizo ku banyarwanda batuye hanze bajyaga bifuza gushaka abanyarwandakazi ariko bakababura, abandi babyungukiyemo ni abakobwa bajyaga bifuza gushakwa n’abanyamahanga. Uru rubuga www.imbere.com ruri kubibafashamo kuko ruguhuza n’umuntu aho yaba ari hose ku isi mukabasha kuganira mugakundana. Uru rubuga rukoze nk’izindi mbuga nkoranyambaga tujya tubona gusa aho bitandukaniye n’uko kuri uru rubuga abantu bose usangaho baba bifuza umukunzi baba biteguye guhura n’umuntu wabasaba urukundo bagakundana. Iyo umaze kwiyandikisha mu bantu bashaka umukunzi kuri www.imbere.com uhabwa umubare w’ibanga uzajya ugufasha kwinjira kuri urwo rubuga ndetse no kureba amafoto y’abandi bashaka umukunzi, kureba number za telephone zabo, no kureba ibyo uwo bashaka agomba kuba yujuje. Sura urwo rubuga nawe wihere amaso urebe ko nawe wahitamo umukunzi mukwiranye.

7 thoughts on “Urubuga rwa Internet ruhuza abifuza gukundana ruri guca ibintu muri Kigali.”

    1. Oya ibyo ntahantu bihuriye. Online dating na human trafficking ni ibintu bibiri bitanduukanye cyane bidafitanye isano na rito. Nkuko kera habagaho abaranga akaba ari umuntu ubisobanukiwe uzi ahantu hari abakobwa beza b’imico myiza, uyu munsi imbuga nkoranyambaga nizo zisigaye zihuza abantu bakamenyana babishima bagakundana. Rero ntakibi kirimo kuba wakundana n’umuntu mumenyaniye kuri internet kandi niyo si turimo ninabyo bintu bizaba bikoreshwa cyane mumyaka iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *