Imyanya 93 y’akazi ko gukora “Checking” muri COMES.

Multi-Engineering Services Cooperative (COMES) ikora ibikorwa byo guteza imbere ikoranabuhanga irifuza gutanga akazi ku myanya 93 yo gukora Checking. Bitewe n’icyorezo cya COVID-19 iyo myanya ni iyo gukorera mu rugo.

Uko akazi kazakorwa.

Umuntu ukora akazi ka Checking ahabwa impapuro 2 zitandukanye, rumwe rwanditswe n’umuntu wakoze Data Collection urundi ruvuye muri mudasobwa rwanditswe n’umuntu wakoze Data Entry. Afata izo mpapuro 2 akazigereranya akareba ko umuntu wakoze Data Entry yanditse ibihuye n’uwakoze Data Collection maze amakosa arimo akagenda ayacaho akarongo ayagaragaza. Gukora checking ntabwo bisaba kuba ufite mudasobwa.

Buri wa mbere (Monday) uzajya uhura n’umukozi wa COMES aguhe impapuro ugomba gukorera checking mu cyumweru cyose maze uzitahane ukorere akazi mu rugo mwongere muhure ku wundi wa mbere umuha ibyo warangije nawe aguhe ibindi byo gukora. Izo mpapuro uhabwa uba ugomba kuzibika neza kandi ibyanditsweho ntiwemerewe kugira undi muntu ubyereka cyangwa ubitangariza kuko ari ibanga. Buri munsi uzajya usabwa gukorera checking byibuze impapuro 23, byumvikanako mu cyumweru ugomba kuzuza impapuro 138 kuko uzajya uhitamo iminsi 6 y’akazi mu cyumweru ikunogeye kandi niyo uzajya uhemberwa. Impapuro 23 kuzikorera checking ni akazi kamara byibuze amasaha 6.

Umukandida wifuza gupiganira imyanya yavuzwe haruguru agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  • Kuba ari Umunyarwanda
  • Kuba afite byibuze impamyabushobozi y’amashuri yisumbuye mu ishami iryariryo ryose.
  • Kuba afite imyaka nibura 18 y’amavuko
  • Kuba atarigeze akatirwa igihano cy’igifungo cy’amezi atandatu (6) cyangwa gusubiza hejuru;
  • Kuba atarahamwe burundu n’icyaha cya Jenoside cyangwa cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo;
  • Kuba yiteguye guhita atangira akazi

Uburyo bwo gusaba akazi. Gusaba akazi bikorerwa online honyine.

Kuzuza ifishi isaba kuba umunyamuryango iboneka ku rubuga rwa “internet” rwa Koperative COMES. KANDA HANO.

https://www.comes.co.rw/register/

Icyitonderwa:

  1. Abize mu mashuri yisumbuye, muri kaminuza cyangwa mu mashuri makuru yo mu mahanga bagomba kugaragaza icyagombwa cya “equivalence”
    -   Attestation tenant lieu de diplome cyangwa “To whom it may concern” “confirmation de reussite” ntizemewe.
  2. Usaba akazi agomba kubanza gusaba kuba umunyamuryango wa COMES kuko Koperative COMES itanga akazi ku banyamuryango bayo gusa. Kuba umunyamuryango wa COMES ni ubuntu nta kiguzi bisaba. Niba wifuza kumenya inyungu zo kuba umunyamuryango wa COMES KANDA HANO https://www.comes.co.rw/about-us/ Kuzuza ifishi isaba kuba umunyamuryango wa Koperative COMES, KANDA HANO.  https://www.comes.co.rw/register/   
  3. Diplôme y’usaba kuba umunyamuryango wa COMES igomba kuba yaratanzwe n’ikigo kibifitiye ububasha kandi yemewe mu Rwanda. Gutanga diplôme y’inkorano muri COMES ni ukwikururira ibyago kuko duhita tubibona tukabimenyesha inzego zibishinzwe.
  4. Mu kuzuza ifishi y’usaba ugomba gushyiraho indangamuntu, Curriculum vitae (CV) hamwe na Diplome yawe, kandi ugomba guhitamo uturere 3 byakorohera guhuriramo n’umukozi wa COMES kugira ngo aguhe impapuro bitabaye ngombwa ko COMES iguha icumbi n’amafaranga y’urugendo.
  5. Muri CV ugomba kugaragaza ibi bikurikira.
    1. Abantu 3 bakuzi neza na address zabo. (Uwahoze ari umukoresha wawe cyangwa se umwarimu wakwigishije)
    2. Ubundi bumenyi waba ufite burenze kubyo wize mu ishuri (Soft skills). Bitewe n’uko nta bizamini by’akazi bizakorwa, akazi kazatangwa hakurikijwe ubumenyi bundi umuntu arusha abandi. (Impano, amahugurwa witabiriye, uburambe ufite mu bintu runaka, imirimo wagiye ushingwa nko kuyobora itsinda ry’abantu runaka n’ibindi.) Kandi ibyo ugaragaza byaba byiza uramutse ufite impapuro zibyemeza kuburyo wazazerekana igihe biramutse bibaye ngombwa.
  6. Iyo umaze kuzuza ifishi isaba kuba umunyamuryango wa COMES, ukanda Register maze andi mabwiriza ajyanye n’akazi ukayahabwa kuri E-mail yawe uba wakoresheje mu kwiyandikisha niyo mpamvu ugomba gukoresha E-mail yawe nzima usanzwe ukoresha.
  7. Abantu bamaze kwiyandikisha cyangwa basanzwe ari abanyamuryango ba COMES singombwa kwiyandikisha ubwa kabiri ahubwo bakoresha account zabo za COMES banyuze hano https://www.comes.co.rw/login/ . Abantu bari gupiganira ibyanya ya Data Entry na Data Collection muri COMES bo ntabwo bemerewe gupiganira imyanya ya Checking.
  8. Italiki ntarengwa yo kohereza ibisabwa ni 8 Kamena 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *