Kamonyi: Padiri ushinjwa gusambanya umukobwa yatawe muri yombi.

Padiri wo muri Paruwasi ya Mbogo, iherereye mu murenge wa Rushashi mu Karere ka Gakenke yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya umwana.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Marie Michelle Umuhoza yabwiye IGIHE ko uwo mupadiri yatawe muri yombi kuwa Mbere ushize tariki 11 Gicurasi.

Yavuze ko dosiye ye yashyikirijwe ubushinjacyaha ari nabwo buzi aho igeze kuri ubu.

Ati “Iyi dosiye yatuvuye mu maboko yashyikirijwe ubushinjacyaha. Yafashwe tariki 11 Gicurasi. Twahawe amakuru dukora iperereza turamufata. Ni umwana yafashe”.

Umwe mu baturage bo mu murenge wa Rushashi wavuganye na IGIHE, yavuze ko uwo mupadiri ashobora kuba yararezwe n’uwo mukobwa bivugwa ko yasambanyije cyangwa umwe mu bo mu muryango we akaba ari we watanze amakuru, kuko atafatiwe mu cyuho.

Mu Cyumweru gishize ngo yahamagajwe ku bugenzacyaha mu Gakenke atega moto imugezayo.

Umumotari yasabye kumutwara yabanje kubyanga kuko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus atabyemera, biba ngombwa ko abo mu bugenzacyaha bihamagarira umumotari bamuha uburenganzira bwo kujyana uwo mupadiri.

Umumotari amaze kumugezayo yahise agenda, nyuma biza kumenyekana ko padiri yahise afungwa.

Uwahaye IGIHE amakuru, yavuze ko byari bikunze guhwihwiswa muri ako gace ko uwo mupadiri ajya asambana n’abagore.

Paruwasi ya Mbogo iherereye muri Arkidiyosezi ya Kigali, yashinzwe mu mwaka wa 2017. Yari yarahawe abapadiri babiri.

Ingingo ya 133 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko Umuntu wese usambanya umwana aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *