Umugabo yasanze umugore we yapfiriye mu cyumba cya Padiri.

Kiliziya Gatolika yahagaritse Padiri Abel wa Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Maurice yo mu Gihugu cya Zambiya, nyuma y’uko mu cyumba araramo kiri mu mazu y’iyo paruwasi basanze hapfiriyemo umugore w’undi mugabo. Uwo mugore bikaba bivugwa ko yari yabwiye umugabo we ko agiye gushyingura kandi ko ari bujyane n’abantu  basengana, maze ahita yigira mu cyumba cya Padiri Maurice Mwelwa aho yaje gupfira kugeza n’ubu ikishe uyu mugore kikaba kitaramenyekana.

Mu itangazo Alick Banda Umwepisikopi wa Lusaka yashyize ahagaragara yavuze ko Padiri Maurice ahagaritswe ku mirimo y’ubupadiri kandi iki cyemezo kikaba kigomba guhita gishyirwa mu bikorwa.

Padiri Maurice

Nk’uko bamwe mu basengera kuri iyo paruwasi babivuga ngo uwo mugore yari yavuye iwe mu rugo hakiri kare agenda abeshye umugabo we ako agiye gushyingura. Uwo mugore yahise yigira mu cyumba cya Padiri Maurice Mwelwa. Bigeze mu masaha y’umugoroba nibwo Padiri Maurice yahamagaye bamwe mubantu basengera kuri iyo Kiliziya abasaba ubufasha bwo kujyana uwo mugore kwa muganga. Bahise bafata uwo mugore bamujyana ku bitaro bya Levy Mwanawasa University Teaching Hospital agezeyo abaganga bakaba bahise bemeza ko yashizemo umwuka ahita ashyirwa m’uburuhukiro bw’ibyo bitaro.

Umugabo w’uyu mugore witabye Imana akaba yategetse kiliziya gatolika kwishyura ibisabwa byose mu gushyingura uyu mugore. Ibi biri kuba mu gihe abashinzwe umutekano bo bagitegereje ibizava mu isuzuma ry’abaganga bizagaragaza impamvu y’urupfu rw’uyu mugore.

Kiliziya Gatolika yo muri Zambiya ikaba yaragiye igaragaza kutajenjeka ndetse no kudashyigikira amafuti aho usanga itajya yihanganira abapadiri bakora amakosa, ibi bikaba bituma abapadiri baho bakunda kurangwa n’ikinyabupfura ndetse n’ubunyangamugayo.

Abantu bakaba bakomeje kwibaza niba uyu mugore yaba yishwe n’ibyo yakoranye na Padiri cyangwa se ko ari Imana yashatse kubashyira ku karubanda. Bakaba bavuze ko ibi bigomba kubera isomo abandi bantu bose biha kuryamana n’abagore batari ababo iyi ikaba ari virus iri kumunga ingo muri iki gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *