Umugabo w’imyaka 56 yafashwe ari gusambana n’umukobwa w’umugore we.

Inzego z’umutekano zo mu gihugu cya Nigeria zataye muri yombi umugabo w’imyaka 56 waguwe gitumo ari gusambana n’umukobwa ukiri muto. Uyu mukobwa akaba ari umwana w’umugore we. Uyu mugabo yashatse umugore wa kabiri, uyu mugore akaba yari asanzwe afite umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 15. Uyu musaza akaba yaomeje gutakamba avuga ko n’ubwo yaryamanye n’uyu mwana ariko ko atigeze abikora kungufu ahubwo ko bombi babyumvikanyeho ndetse ko atari ubwa mbere babikora.

Uyu mugabo yemeje ko amaze imyaka isaga 2 aryamana n’uyu mwana kandi yemeza ko bakundana. Aya magambo y’uyu musaza akaba yemejwe n’uyu mwana uvuga ko yakunze umugabo wa nyina ko bamaze igihe kinini bari mu rukundo ndetse ko biteguye gushingana urugo. Inzego z’umutekano zikaba zataye muri yombi uyu mugabo ndetse zikemeza ko ibyo yakoze ari amarorerwa kandi agomba kubihanirwa dore ko uwo mukobwa atarageza imyaka y’ubukure byongeye kandi akaba ari uwo mu muryango w’uyu mugabo kuko nyina w’uwo mwana yasezeranye n’uyu mugabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *