Dore ibyo Police yakoreye umusore nyuma y’uko sugar mummy basambanaga apfiriye muri Hotel.

Umunyamerikakazi w’imyaka 60 witwa Babra Laurilliard yapfiriye muri hotel yo mu gihugu cya Nigeria mu gace ka Delta State aho yari yaje aje gusambana n’umusore bamenyaniye ku mbuga nkoranyambaga.

Nkuko ikinyamakuru Naija News kibitangaza, uwo mugore yavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aje muri Nigeriya atumiwe n’umusore bamenyaniye ku mbuga nkoranyambaga. Akigera muri Nigeria uwo musore yamwakiriye muri Hoteli imwe yo mugace ka Warri nyuma y’icyumweru aza kuhamwimura amujyana muyindi hoteli yo mugace ka Okuokoko. Amakuru akaba yemeza ko uwo mugore n’ubundi yari amaze igihe akorora, iyo nkorara ye ikaba yaragiye yongera ubukana ndetse agatangira no kugira ikibazo cyo guhumeka. Uwo musore abonye uburwayi bw’uyu mugore bukomeje kwiyongera nibwo yahise amwihutana ku ivuriro aho yageze akarushaho kumererwa nabi kugeza ashizemo akuka. Umuyobozi wa Police yo mu gace ka Delta CP Mohammed Hafiz Inuwa ubwo itangazamakuru ryamubazaga ibibazo, yavuze ko ati:”Uwo mugore w’umunyamerikakazi w’imyaka 60 yaje muri Nigeria aje kureba umusore, akaba yaramaranye n’uwo musore iminsi afite uburwayi bwo gukorora, ndetse n’ikibazo cyo guhumeka. Ubwo bamugezaga ku bitaro k’umugoroba w’ejo uburwayi bwarushijeho gukara bimuviramo urupfu.” Uyu muyobozi akaba yemejeko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uwo musore asanzwe akora ubutekamutwe yifashishije ikorabuhanga rero akaba agomba gutabwa muri yombi ariko bitewe n’uko uwo mugore mbere yo gupfa yagaragazaga ibimenyetso bya COVID-19 basabye ko uwo musore nta muntu umwegera ahubwo bakaba bahamagaye ikigo kibishinze kugira ngo ari cyo kiza kubanza kumushyira mu kato.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *