Umugore yatawe muri yombi azira gufata ku ngufu abana 2 b’abahungu.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umugore w’imyaka 24 y’amavuko rumukurikiranyeho icyaha cyo gusambanya abana babiri b’abahungu bombi b’imyaka 16 y’amavuko.

Uwo mugore wo mu Karere ka Gatsibo icyaha akekwaho bivugwa ko yagikoze mu ijoro ryo ku wa 15 Werurwe 2020 ashukishije abo bana amafaranga akabasambanya.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yabwiye IGIHE ko amakuru yagejeje ku ifatwa ry’uwo mugore yatanzwe n’umubyeyi w’umwe muri abo bana wahamagaye nimero y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Yakomeje ati “Uwo mugore ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rukara mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.’’

Yaburiye abaturarwanda ko RIB “itazihanganira uwo ariwe wese wishora mu byaha byo gusambanya no guhohotera abana mu buryo ubwo aribwo bwose.”

Ingingo ya 133 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina birimo gushyira igitsina mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana; gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana; gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25. Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu. Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *